Monday 6th of September 2010 02:37:48 AM
Igitaramo cy'umuhanzi KIZITO MIHIGO cyitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda ! REBA AMAFOTO
Posted:2010-04-12 by Nkurunziza Gustave

-Yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside

-Indirimbo ze zirakunzwe

-Abayobozi b'igihugu bakijemo.

Kuri iki cyumweru ni ho uyu muhanzi yakoresheje igitaramo mu ishuri ryisumbuye rya Notre Dame de citeaux mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 16.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane kandi bo mu madini atandukanye ku buryo umuhanda wose, kuva aho Radiyo Rwanda ikorera kugeza ku marembo y' ibitaro bya CHUK hari huzuye imodoka z'abari baje kumva ubutumwa bwa Kizito. Usibye iyi mbaga y'abanyarwanda iki gitaramo cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'intebe Bernard Makuza,Ministri w'umuco na Siporo Joseph HABINEZA hamwe n'umuvunyi mukuru Tito RUTAREMARA.

Iki gitaramo Kizito yise "AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO" cyaranzwe n'indirimbo ze yahimbye zikangurira abantu kugira icyizere cyo gukomeza kubaho nyuma y'ibyago bagize,kugira imbabazi ndetse no guharanira amahoro muri byose.

Bamporiki Edouard uzwi nka KIDEYO mu ikinamico URUNANA,hamwe na Yves RWIBUTSO bakaba nabo bavuze imivugo ikubiyemo inyigisho zifatiye ku bibazo n'ibyago byabaye mu Rwanda ari nako bakangurira abantu kwiyumvamo icyizere cyo kubaho.

Kideyo, Kizito na Yves .

Kizito Mihigo na we yongeye gutanga ubuhamya burebure bw'ubuzima yabayeho muri Jenoside ndetse n'uburyo yashoboye kubabarira abamwiciye abe .

Minisitiri Habineza Joseph akaba yavuze ko muri buri gihe cyo kwibuka bazajya batumira KIZITO akaza kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka kuko ubuhamya bwe ari urugero rwiza mu nzira yo kubabarira ndetse ko urubyiruko rukwiye kumufataho urugero.

Umuntu umwe wari waje mu gitaramo twaganiriye akaba yagize ati: " Ni ukuri njye nza mu bitaramo bya KIZITO kuberako ubuhamya bwe n'indirimbo ze byahinduye imyumvire yanjye itari myiza, mbese uyu musore yahinduye ubuzima bwanjye. Ndamukunda Imana ijye imuha umugisha"

Kizito ati: " Akira uru Rwanda Mana ihoraho.."

Iyi Salle nayo yari yuzuye aho abantu bakurikiranaga igitaramo kuri ECRAN

Ku isaha ya Saa tatu z'ijoro ni bwo igitaramo cyasojwe maze hakurikiraho igitambo cya misa. Gusa byagaragaye ko abantu benshi bari bazanywe no kwiyumvira KIZITO kuko Misa yumviswe na bacye ugereranije n'imbaga yari ihari mu gihe cy'igitaramo aho Chapelle cyaberagamo yari yuzuye no hejuru ndetse no muri Salle yindi ihari ,abantu bakurikiranagamo igitaramo kuri "Ecran geant",imyanya yari yabaye micye.

Kizito Mihigo akaba ri we wacuranze iyo misa yasomwe na musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo. Nyuma ya Misa abantu bakaba bagiye gusuhuza Kizito bamushimira .

Kizito hamwe na Chorale bafatanije kuririmba muri Misa.

Chapelle na yo yari yuzuye abantu !

Iyi ni iyo Chapelle nyuma y'igitaramo !

Misa irangiye,abana benshi baje gusuhuza KIZITO

Aha KIZTO yahaga Adress ze umukirisitu wari uzimusabye!



Other articles about this artist

Iyi ndirimbo yitwa ITEME ya KIZITO MIHIGO iri mu zakunzwe n'abantu benshi cyane! posted on 2010-08-15

Igitaramo "DUTORE DUTUJE" cya KIZITO MIHIGO cyaranzwe n'ubufatanye n'akadiho! posted on 2010-08-02

KIZITO MIHIGO mu gitaramo gikomeye yise "DUTORE DUTUJE" kuri iki Cyumweru kuri SERENA HOTEL i KIGALI! posted on 2010-08-01

Igitaramo cy'umuhanzi KIZITO MIHIGO cyitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda ! REBA AMAFOTO posted on 2010-04-12

Umuhanzi KIZITO MIHIGO arabatumira mu gitaramo cye kuri iki Cyumweru tariki 11/04/2010 ! posted on 2010-04-09

Umuhanzi KIZITO MIHIGO agarutse i Kigali mu gitaramo yise "AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO" posted on 2010-03-28

Ubutumwa bw'Umuhanzi Kizito Mihigo ku banyarwanda bose muri iki gihe abagizi ba nabi bari gutera ibisasu mu Rwanda! posted on 2010-03-06

Igitaramo UT UNUM SINT "Nibabe umwe" posted on 2009-11-24

Interview n'umuhanzi Kizito Mihigo
"...iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera...."
posted on 2009-10-09

Tumenye umuhanzi Kizito Mihigo posted on 2009-09-12



Music        Photos        Videos

Post a comment or a suggestion

Your name:
Your email:
Your comment:





Home - About Us - Services - Links - Contact
© Inyarwanda