Monday 6th of September 2010 06:07:31 PM
Interview n'umuhanzi Kizito Mihigo
"...iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera...."
Posted:2009-10-09 by Joseph

Bakunzi ba website inyarwanda, mu minsi ishize twabagejejeho ubuzima bw'umuhanzi Kizito Mihigo, wamenyekanye cyane kubera kuririmba indirimbo za Kiriziya ndetse yongera kumenyekana nk'umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bashoboye gushyira indirimbo y'igihugu mu majwi. Ku munsi wejo twakoranye interview ndende cyane rwose kuko yari yaradusabye ko yagira icyo ageza ku banyarwanda.

Hamwe aragira ati"..Mfite umushinga munini nise "Conservatoire National Culturel du Rwanda"... "
ahandi ati" ... Mu kubyina ndi ikigwari rwose (iyo mbyinanye n'umukobwa mba mfite ubwoba bw'uko ndi bwibeshye, aho kumubyinisha nkamutega)...

Tubibutse ko umuhanzi Kizito Mihigo yavuye mu Rwanda mu myaka 6 ishize ajya kwiga umuziki mu gihugu cy' u Bufaransa akaba yaraharangizanye impamubushobozi yo mu rwego rukomeye ahita ajya kwigisha umuziki mu gihugu cy'u Bubirigi. Ubu niho abarizwa.

Dore bimwe rero mu byo twaganiriye byagufasha kumenya ibiri mu kiganiro cyose:

  • ..umuziki classique ni umuziki wa gakondo, w'umwimerere.....
  • ...Kubwira umukobwa ngo ndagukunda, ntawe byananira. Ariko abahanzi iyo babiririmbye birushaho kugira agaciro...
  • ...Mfite umushinga munini nise "Conservatoire National Culturel du Rwanda"...
  • ...Niba ndi mwiza ku mubiri, simbizi. Icyo nzi cyo, ni uko ntacyo bimarira mu buhanzi bwanjye....
  • ....umuririmbyi, umucuranzi ndetse n'umubyinnyi, ari abantu basusurutsa ibirori, bakaba babaha amashyi n'inzoga mu rwego rwo kubashimira, bikagarukira aho....
  • ...Iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera....
  • ...Hari ikintu kimeze nk'itegeko nshinga ry'ubuzima bwanjye. Icyo kintu ni ivanjiri. ...
  • ... Mu kubyina ndi ikigwari rwose (iyo mbyinanye n'umukobwa mba mfite ubwoba bw'uko ndi bwibeshye, aho kumubyinisha nkamutega)...
  • ...Hari abantu benshi bakunda kuntuka kuri internet, kubera ko wenda ubutumwa ntanga butabashimishije,...

INYARWANDA:-Mwatangira mutubwira abo muri bo (Noms, Etat familiale), mukanatubwira igihe mwatangiriye umuziki?

KIZITO:Nitwa Kizito Mihigo, mfite imyaka 28, navukiye ahantu hitwa I Kibeho, muri Nyaruguru, ni ku Gikongoro mu ntara y'amajyepho. Sindabona umugore. Muzika nyikunda kuva kera nkivuka, ubanza nkiri no mu nda ya mama narayikundaga. Natangiye kuyikora nk'umwuga ndi umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, mu mwaka w'1995. Iryo shuri ni Seminari Ntoya ya Butare

INYARWANDA:-Abantu benshi iyo bumvise uvuga umuziki wawe bumvamo ijambo "classique".Watumbwira icyo ari cyo ukanatubwira impamvu wawukunze?

KIZITO:Mu gifaransa iyo bavuze ngo ikintu ni "classique", baba bashaka kuvuga ko icyo kintu ari "gakondo". Baba bashaka kuvuga ko icyo kintu ari umwimerere mu gice cy'ubumenyi kirangwamo (muri domaine yacyo). Musique classique, ni Muzika gakondo. Musique classique y'I Burayi rero, ntabwo ariyo musique classique yo mu Rwanda. Iy'i Burayi ishobora kuba iya Mozart, Beethoven, Bach na Haendel, naho iyo mu Rwanda ikaba iya Rujindiri na Sebatunzi.
Muzika yanjye rero, impamvu izamo iryo jambo rya Classique, ni ukubera ko yifitemo byinshi mu biranga muzika gakondo ya hano i Burayi. Ni ukuvuga bimwe mubyo abahanzi b'ifatizo ba hano i Burayi bagiye bagenderaho. Muzika yanjye ni uruvanjye rw'umuco nyarwanda, n'imyigire gakondo ya Muzika hano ku mugabane w'uburayi. Iyo mvuga imyigire gakondo, mba nshaka kuvuga " me'thodologie classique "

INYARWANDA:-Korali yambere mwayishinze muri mu mashuri yisumbuye, mwaba mutekereza kuzashinga korali ku rwego rw'igihugu?


KIZITO:Muri iki gihe, u Rwanda rufite amakorali menshi. Ikihutirwa si ugushinga Korali nshyashya. Ikihutirwa, ni ukuvugurura amakorali ariho, akagera ku ntera ishimishije mu rwego mpuzamahanga. Akenshi, abari muri ayo makorali, usanga basa nk'abahuriye mu muryango basangiriramo byinshi bitari ukuririmba gusa. Naba mbahemukiye mvuze ngo ngiye gusenya iyo miryango ibafasha kubaho neza, ngo kugira ngo nshinge indi Korali. Biramutse bibaye ngombwa ko habaho Korali iserukira igihugu, umuntu yayikora ahereye ku ma Korali ariho, mu rwego rwo guhuza ubushobozi, no kungurana ubumenyi. Kandi ndumva icyo gitekerezo kiriho.

INYARWANDA:-Indirimbo zanyu zizwi cyane ni iz' Imana, ese mujya munahimba indirimbo zindi zitari izo muri urwo rwego?


KIZITO:Njya mbwira abantu ko kuririmba Imana bidakorerwa mu Kiriziya gusa. Kandi kuvuga Imana si ukuyivuga mu izina gusa. Iyo umuririmbyi aririmba urukundo n'umubano mu bantu, aba aririmba Imana mu bundi buryo. Iyo umuntu ahanga agamije amahoro n'Urukundo mu bantu, aba akorera Imana, n'ubwo yaba atayivuga mu izina. Mfite indirimbo nyinshi rero zitavuga Imana mu izina, ariko zigamije gutanga ubutumwa bwayo mu bantu. Turebye neza twasanga indiribo zanjye, hafi ya zose, ziririmba Imana mu bantu. Ariko nibyo koko, mirongo icyenda ku ijana (90%) ni indirimbo ziririmbwa mu Kiriziya.

INYARWANDA:-Muri mu bahanzi bashyize mu manota indirimbo y'igihugu, icyo gikorwa cyabasigiye iki?


KIZITO:Cyansigiye ishema, kandi kiminjagira agafu mu rukundo mfitiye igihugu cyacu.

INYARWANDA:-Mubona mute iterambere ry'umuziki nyarwanda mu myaka itatu ishize?


KIZITO:Ikigaragarira amaso ni uko urubyiruko rw'u Rwanda rugenda rukangukira ubugeni (l'art) muri rusange. Usibye na Muzika, ngira ngo mwabonye ko n'imbyino zigenda ziba nyinshi kandi zigakundwa cyane cyane n'urubyiruko. Ndetse hari n'abavuga imivugo, abashushanya, n'abandi benshi bakora ibikorwa by'ubugeni bitandukanye. Birumvikana ko ari ikimenyetso kiza. Bakwiye gushishikazwa no gushyigikirwa. Ariko haracyari byinshi byo gukorwa. Urugero natanga, ni uko abenshi mu baririmbyi, uwababwira ngo bandike amanota y'indirimbo baririmba, ntibabishobora. Ni byiza rero ko urubyiruko rukunda kuririmba ndetse no kubyina, ariko byaba byiza kurushaho, urwo rubyiruko ruramutse rumenye ubuhanga n'ubumenyi biri muri icyo gice cy'ubumenyi (domaine). Muri urwo rwego mfite umushinga w'Ishuri ry'Igihugu rya Muzika, Imbyino, n'Amakinamico (Conservatoire National Culturel du Rwanda). Abanyarwanda bari bakwiye gusenga cyane kugira ngo uwo mushinga uzatungane.

INYARWANDA:-Ni gute umuziki ushobora gufasha abanyarwanda nyuma ya jenoside?


KIZITO:Iki ni ikibazo kiza rwose. Burya rero, ubugeni (l'art) iyo buva bukagera, (bwaba Umuziki, Imbyino, Amakinamico nka Cinema n'ibindi), bibereyeho kwigisha no kurera abantu. Mu kinyarwanda baravuga ngo : " Umugani ugana akariho " Ni ukuvuga Uko iyo umuntu agutereye igiparu, burya hirya yo gusetsa, icyo giparu kiba gifite ukuri gihishe, kiba gifite icyo gisigira umuntu. Ni nabyo baba bashaka kuvuga iyo bagira bati : " ukuri gushirira mu biganiro ".
Umuziki nawo rero, abenshi bawufata nk'uburyo bwo kwidagadura (moyen de divertissement, loisir); ariko hirya yo kwidagadura, Umuziki ufite ubushobozi bwo gutanga ubutumwa bukomeye mu buzima, kandi ubwo butumwa bukarushaho gucengera mu mitima y'abantu kuko buba butanganywe amarangamutima. Kubwira umukobwa ngo ndagukunda, ntawe byananira. Ariko abahanzi iyo babiririmbye birushaho kugira agaciro kandi bikanogera ugutwi n'umutima by'abazabyumva. Kuvuga ngo COLGATE yoza amenyo, ntawe byananira. Ariko iyo bagiye kuyikorera publicite' bahitamo kuyiririmba. Kuki ? Kuko abantu bose nibumva ako karirimbo ka COLGATE karirimbye neza, kanogeye ugutwi, bazajya bagasubiramo kenshi, cyangwa bagatekerezeho, maze ubutumwa burusheho kubacengera batabizi.
Umuziki ufasha ijambo kugira ububasha, bityo ijambo ntirijye mu bwonko gusa, ahubwo rikagera no mu mutima. Nyuma y'Ibyago bya jenoside n'intambara igihugu cyacu cyaciyemo rero, abanyarwanda bakeneye umuziki wo kubahoza, kandi wo kubomora imitima. Nk'umuhanzi w'indirimbo z'Imana rero, ako ni akazi kanjye. Mu ndirimbo mpimbira abanyarwanda, ngerageza kwifatanya nabo mu kwibuka ibyo babayemo, mu kwiga kubababarirana, mu kurenga ibikomere no kwitoza kongera kubaho mu Rukundo n'Ubumwe. Imana yagiye impa guhanga indirimbo zifasha abantu, kandi nkabibona rwose. Iyo nzihimba, nita ku magambo arimo ubutumwa nshaka kugeza ku banyarwanda, kandi bushingiye ku ivanjiri. (Muzi neza ko ubutumwa bw'Ivanjiri ari impuhwe, Urukundo n'Ubumwe, bigaha amahoro ubigira n'ubigirirwa) Ariko nita no ku njyana, kuko yaba amagambo, yaba n'injyana, byombi bifite uburyo bibwira abantu.

INYARWANDA:-Ndemeza ko uri mu bantu bivugwa ko bazi umuziki wanditse mu Rwanda. Ese nk'umuntu ukunda igihugu waba utegura kuza kuwigisha cyangwa hari izindi gahunda?


KIZITO:Mfite umushinga munini nise "Conservatoire National Culturel du Rwanda". Rizaba ari ishuri ry'igihugu ry'Umuziki, imbyino n'amakinamico. Uwo mushinga natangiye kuwugeza kubo ureba (abanyarwanda) n'abanyamahanga bashobora kudutera inkunga. Ndizera ko uzaba waragiye mu bikorwa mbere y'umwaka w'2020. Muri iryo shuri, abanyarwanda bose, duhereye ku rubyiruko, bazabasha kwiga kwandika no gusoma umuziki, ndetse n'imbyino, duhereye ku by'i wacu. Inanga za rujindiri zishobora kwandikwa mu manota. Ingoma za kinyarwanda zishobora kwandikwa. Imbyino nyarwanda n'imihamirizo y'intore, nabyo byakwandikwa. Muri iryo shuri kandi, habamo ishami ryo kugorora ijwi (ibyo bita le chant). Irindi shami ryazabamo, ni iryo kubika no kunononsora ibihangano bya kera by'abahanzi ba kera, abariho n'abatakiriho, mu rwego rwo kubibuka no kubaha agaciro bakwiye. Muri iryo shuri kandi abana bakwiga kubyina kinyarwanda bahereye mu myaka mito, kandi bakabyiga ku buryo bwa gihanga. Muri iryo shuri kandi, twakwigishamo gucuranga ibicurangisho (instruments) za kizungu ndetse n'iz'ikinyarwanda. Ibyo byose biri mu migambi y'iryo shuri ry'Igihugu. Intego nyamukuru y'iryo shuri, yaba ni iyo gushyira ubugeni (l'art) n'umuco nyarwanda mu rwego mpuzamahanga, dukoresheje uburyo bw'imyigishirize gakondo " Me'thodes classiques et Universelle d'enseignement musical "

INYARWANDA:-Kuva watangira umuziki umaze kugera kuki? Ufite album zingahe? Hari abandi bahanzi mwari mwaririmbana?


KIZITO:Mu mwaka ushize w'2008, nabonye impamyabumenyi yo mu ishuri rikuru rya Muzika ry'i Paris : (Conservatoire de Musique de Paris.) Ubu ndi umwarimu wa muzika mu mashuri yisumbuye ya Muzika mu Bubirigi. Aha ku mugabane w'uburayi, ngerageza kuhashaka uburambe muri ako kazi, ubucuti n'abandi barimu ba Muzika, ndetse n'amafaranga, byose byazadufasha muri uwo mushinga mfitiye Igihugu cyacu mu minsi iri imbere. Aha ku mugabane w'u Burayi kandi, nk'uko nabivuze hejuru, umuziki wanjye wabashije kugira akamaro kanini, katari ako kwidagadura gusa. Wabashije guhuza abantu, kubafasha gusenga no kongera kubana. Abantu benshi bagiye bambwira ko ubutumwa bwo mu ndirimbo zanjye bubacengera, kandi bukabahindura. Ibyo byose mbishimira Imana. Mfite CD eshatu :

  • IMBIMBURAKUBARUSHA
  • IMANA IMWE IBYISHIMO BIMWE
  • NGIYI INSHINGANO YANJYE
Amakorali nafatanyije nayo, ni
  • Chorale Me'lomane (Nashinze mu iseminari) ,
  • Chorale de Kigali (muri Cathe'drale Saint Michel),
  • Korali Indahemuka (muri Eglise Sainte Famille)
  • les Chœurs de Paris
  • Chorale y'urubyiruko rw'abanyarwanda b'i Liège hano mu Bubirigi.

INYARWANDA:-Ubushize tuvugana wavugaga ko urimo gutegura Album yitwa KIRIZIYA NTAGATIFU. Ese izaba imeze ite,izohoka ryari?


KIZITO:KIRIZIYA NTAGATIFU izaba ari Album nziza, kuko irimo indirimbo nakoreye hano I Burayi. Indirimbo zanjye ziri kuri CD zasohotse mbere, soze nari narazihimbiye mu Rwanda. Iyi CD nshyashya izaba iriho indirimbo nahimbiye i Burayi kandi zirimo ubutumwa bujyanye n'ibihe turimo. Harimo iziririmbye mukinyarwanda, n'iziririmbye mu gifaransa. Ubutumwa bwinshi buyirangwamo ni amahoro, ubwiyunge n'ubumwe mu banyarwanda, nk'uko Ivanjiri ibyigisha. Iyi CD kandi izasohokana na DVD iriho incamake z'ibyo bikorwa (Concerts, te'moignages) nakoze hano I Burayi, mu rwego rwo guhuza abanyarwanda, no kubashishikariza ubutumwa bwo kwiyunga no kongera kubana. Iyo DVD izaba yitwa: APOSTOLAT D'UN ARTISTE CHRETIEN CATHOLIQUE RWANDAIS EN EUROPE. Yaba CD, yaba ari na DVD, tuzakora uko dushoboye ntibizarenze intangiriro z'umwaka utaha bitaragera ku bantu.

INYARWANDA:-Mu kwezi gushize nakwanditseho article, umwe mu bafana wawe w'umukobwa yabonye amafoto yawe, aratangara ati sinari nzi ko umusore mwiza gutya ari we waba uririmba ziriya ndirimbo. Ese wamusubiza umumara amatsiko ute?


KIZITO:Abakobwa ndabikundira. None se Imana yigeze ivuga ko ishaka abantu basa nabi gusa ? Kandi ubwiza bw'umubiri burushaho kugira agaciro iyo burimo roho isukuye. Uwo mukobwa reka mubwize ukuri rwose : Niba ndi mwiza ku mubiri, simbizi. Icyo nzi cyo, ni uko ntacyo bimarira mu buhanzi bwanjye. Uwo mukobwa ni ukumubwira ariko, akazanyandikira, akabinsobanurira neza... nta wamenya... ni ukumumbwirira uti " Merci pour le compliment "

INYARWANDA:-Ubona umuziki nyarwanda wakorwaho iki kugirango utunge abawukora?


KIZITO:Kugira ngo umunyamuziki atungwe n'ibyo akora mu Rwanda, icya mbere kigomba gukorwa ni ukuvugurura uburere mbonerabugeni. Ni ukuvuga ko abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa agaciro k'umuhanzi, n'agaciro k'igihangano cye. Si mu muziki gusa, ahubwo no mu mbyino no mu makinamico. Umunyabugeni (un artiste) ni nk'undi, kandi bose bakwiye icyubahiro muri societe'. Ibyo bigombwa gukangurirwa abanyarwanda, duhereye mu mashuri yo hasi. Umuco nyarwanda watumenyereje ko umuririmbyi, umucuranzi ndetse n'umubyinnyi, ari abantu basusurutsa ibirori, bakaba babaha amashyi n'inzoga mu rwego rwo kubashimira, bikagarukira aho.
Iyo myumvire ikwiye kuvugururwa. Nta wabuza abantu gususuruka no gutarama, ariko hakabaho igihembo kitari amashyi n'inzoga. Ibyo ino bita " Cachet " y'umuhanzi. Ibyo rero, ni abahanzi ubwabo bagomba kubishyira mu mitwe y'ababakunda. Iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera. Abahanzi nitwiyubahe kandi twiyubahishe. Icya kabiri gikwiye gukorwa, ni ugushyira imbaraga zidasanzwe mu bashinzwe umutekano w'ibihangano. Kuki se hatajyaho umutwe wa polisi ushinzwe kureba ibisambo by'indirimbo mu gihugu cyacu ? Ni urugero. Kuki se hatabaho comite' igizwe n'abahanzi cyangwa abakunzi babo, ikajya iduha rapport buri mwaka, ikatwereka umusaruro wavuye mu bihangano, kandi igafata ingamba zo kujya mbere ? Ikindi kandi, mu minsi ishize nabonye ko hari itegeko ryatowe ryo kurinda ibihangano. Ndizera ko rizubahirizwa, haba mu bashinzwe kurikurikiza, no mu bashinzwe kuririnda.

INYARWANDA:-Ese mu buzima busanwe uri muntu ki? Ukunda iki, wanga iki?


KIZITO:Iki kibazo buri gihe kirankomerera ariko reka ngerageze. Hari ikintu kimeze nk'itegeko nshinga ry'ubuzima bwanjye. Icyo kintu ni ivanjiri.
Ngerageza kuba umukristu uko nshoboye. Muri urwo rwego, hari ibitabo byinshi bigenda binshimisha. Dore abanditsi nkunda : Frederic LENOIR (umuphilosophe w'umufaransa yanditse igitabo kiza kitwa " le Christ Philosophe "), Monseigneur Le'onard Andre' MUTIEN (Musenyeri wa Namur hano mu Bubirigi, yanditse igitabo kiza cyane kitwa " les raisons de croire "), Joseph RATZINGER bita Benoit XVI (Musenyeri wa Roma, akaba n'umushumba wa Kiriziya Gatorika), n'abandi n'abandi. Nkunda ibintu byose bifite aho bihurira n'ivanjiri. Ibyo ni muri rusanjye. Mu buzima bwanjye nk'umusore w'imyaka 28 : Nkunda umuziki (nkunda kuririmba ariko sinkunda kubyina. Mu kubyina ndi ikigwari rwose (iyo mbyinanye n'umukobwa mba mfite ubwoba bw'uko ndi bwibeshye, aho kumubyinisha nkamutega).
Nkina umukino witwa Karate' kuva kera. Muri ibi bihugu hari ibyo bita Orchèstres Philarmoniques. Ni groupes nini z'abacuranzi bacuranga musiques classiques. Nkunda kujya muri concerts zabo. Nkunda cyane ibitaramo bita Opera. Ni ikinamico ariko bakina baririmba. Ikindi rero, i wanjye mfite film zigera kuri magana atatu. Nkunda films z'ubwoko bwinshi (Action, Comedie, Documentaires, romantiques, etc... surtout pas les films d'horreurs. Je de'tèste...).
Voilà hari ibintu byinshi nkunda, ntabwo nashobora kubivuga ngo mbirangize. Naho icyo nanga, ..... nanga kumva mfitanye ikibazo n'umuntu. Nanga kumva hari urwango rundi mu mutima, uwo naba ndufitiye wese, nkora uko nshoboye nkabikemura vuba vuba, kuko binyicira amahoro. Hari igihe nagiraga umujinya cyane, ariko ubu ngenda menya kubyirinda. Hari abantu benshi bakunda kuntuka kuri internet, kubera ko wenda ubutumwa ntanga butabashimishije, abandi kubera ko batankunda tout simplement, hari n'abandi bagiye bavuga ngo bazanyica kubera ibyo bikorwa nakoze bikangurira abantu kwiyunga (murabizi ko hano i Burayi ubwo butumwa budahabwa ikaze n'abantu bose...) Abo bantu bose, banyigishije kwihangana no kwiringira Imana, aho kugira ngo ndakare, cyangwa ngirire umuntu runaka urwango. Iyo umuntu anyanga, mba nzi ko avunika kundusha. Kandi aho kurwanya umwanzi, jyewe buri munsi nitoza kurwanya urwango.

INYARWANDA:-Watubwira iki bwa nyuma?


KIZITO:Niba narondogoye mumbabarire. Abashaka kumbaza ibibazo bazanyandikire kuri website yanjye, ni: www.organistecompositeur. Ngerageza gusubiza abanyandikira bose, kereka abantuka nibo nihorera.

INYARWANDA:-Murabeho Kizito! Kristu abane na mwe!


KIZITO:Amahoro y'Imana abane namwe!



Other articles about this artist

Iyi ndirimbo yitwa ITEME ya KIZITO MIHIGO iri mu zakunzwe n'abantu benshi cyane! posted on 2010-08-15

Igitaramo "DUTORE DUTUJE" cya KIZITO MIHIGO cyaranzwe n'ubufatanye n'akadiho! posted on 2010-08-02

KIZITO MIHIGO mu gitaramo gikomeye yise "DUTORE DUTUJE" kuri iki Cyumweru kuri SERENA HOTEL i KIGALI! posted on 2010-08-01

Igitaramo cy'umuhanzi KIZITO MIHIGO cyitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda ! REBA AMAFOTO posted on 2010-04-12

Umuhanzi KIZITO MIHIGO arabatumira mu gitaramo cye kuri iki Cyumweru tariki 11/04/2010 ! posted on 2010-04-09

Umuhanzi KIZITO MIHIGO agarutse i Kigali mu gitaramo yise "AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO" posted on 2010-03-28

Ubutumwa bw'Umuhanzi Kizito Mihigo ku banyarwanda bose muri iki gihe abagizi ba nabi bari gutera ibisasu mu Rwanda! posted on 2010-03-06

Igitaramo UT UNUM SINT "Nibabe umwe" posted on 2009-11-24

Interview n'umuhanzi Kizito Mihigo
"...iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera...."
posted on 2009-10-09

Tumenye umuhanzi Kizito Mihigo posted on 2009-09-12



Music        Photos        Videos

Post a comment or a suggestion

Your name:
Your email:
Your comment:



kananga on 2009-10-14
"Hi?"

Jean on 2009-10-14
"Komera!! Ntuye i Bruxelles ,mbwira uko nabasha kugura indilimbo(CD) zawe. Urakoze. "

Amiel Nkuliza on 2009-10-13
" Komera Kizito we! Kuva nakumva indirimbo zawe kuri internet, nahise numva nkwiye kuzigura zose, nkazitunga iwange! Nasanze kuzitunga ari umugisha gusa gusa! Indirimbo zawe zinyibutsa misa ya gatatu yo muri Saint-Michel i Kigali. Zinyibutsa Korali ya Kigali uko irangurura amajwi! Kubera ko ntashobora kongera kumva ayo majwi yose meza yo muri za Eglises z'iwacu, ngusabye ikintu kimwe: uburyo bwo kugura albums zawe zose, ukazinyoherereza kuri adresse nzaguha, uramutse ubonye iyi message yanjye. Imana usingiza mu ndirimbo, Ibane na we! Amiel Nkuliza. "

on 2009-10-13
"Kizi, uzaze nkwigishe kubyina !"

nyarwaya on 2009-10-13
"Igitaramo cya le 1er janvier uyu mwaka kizabera hehe? "

aly on 2009-10-13
"Nyagasani agumye kukuba hafi gusa."

on 2009-10-13
"Merci pour cet interview"

t.l on 2009-10-13
"Jyewe nagira ngo mbaze Kizito impamvu yanga kujya muri boite de nuit lol"

on 2009-10-13
"Hello? Kizito afite ubuhanga mu muziki kuburyo kubushidikanyaho ari ukwirengagiza cg kutamenya. Yarawize, ariko kandi nyuma y'ibyo aririmba n'ibintu bifite ubutumwa bwiza cyane. Nyagasani amukomeze kandi amurinde."

Ntive2020 on 2009-10-13
"Kizto n'umuhanzi nkunda kuko indirimbo ze wumva zifite injyana ishimishije! Ndamwifuriza gukomeza gutera imbere muri muzika,kdi arabishoboye!! Abahanzi b'indirimbo nyarwanda bajye bagerageza baririmbe indirimbo zifitemo ubutumwa bwubaka. "

kamana emmanuel on 2009-10-13
"uyu muhanzi tumukundira indirimbo ze zifite byinshi zigisha turasaba cyane iri shuri rya muzika rizagere mu Rwanda kuko turyitezeho byinshi byiza.Turwanye usenya ariko uwubaka tumushyigikire.Murakoze"



Home - About Us - Services - Links - Contact
© Inyarwanda