Monday 6th of September 2010 02:42:11 AM
Umuhanzi KIZITO MIHIGO arabatumira mu gitaramo cye kuri iki Cyumweru tariki 11/04/2010 !
Posted:2010-04-09 by Gustave ( helped by Patrick K)

Nkuko twigeze kubibagezaho, umuhanzi Mihigo Kizito yateguye igitaramo cy'indirimbo z'Imana muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhanzi uri kubarizwa I Kigali muri iyi minsi,atangaza ko iki gitaramo kizaba kigizwe n'indirimbo yahimbye zo gukangurira abahemutse kwihana no kongera gukunda ndetse n'izo kwifatanya n'abasigaye mu kababaro no kubaherekeza mu rugendo rw'Imbabazi n'Ubwiyunge akaba yaracyise " AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO"

Gahunda iracyari yayindi, Igitaramo kizabera muri Chapelle y'ishuri rya Lycee Notre dame de Citeaux i Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2010,guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6 PM).

Nyuma y'igice cya mbere kizaba kigizwe n'indirimbo, imivugo ndetse n'ubuhamya, hakazakurikiraho Missa yo gusabira abitabye Imana bose mu gihe cya Jenoside.

Ibindi biteganijwe :

1. Abifuza kwitabira iki gitaramo bagomba kuhagera bitarenze saa kumi n'imwe na mirongo ine (5h40 PM) kugirango hatazagira ikibacika.
2. Kwinjira ni UBUNTU, ariko hagati mu gitaramo, hazakusanywa amafaranga yo gufasha mu kwishyura ibyakoreshejwe mu kugitegura bityo buri wese akaba azasabwa kwitanga uko ashoboye

Kizito Mihigo akaba yongera gusubiramo ubu butumwa aho agira ati:

"Mu mwijima twabonye, dushobora kuhakura urumuri rw'isi. Mu bubabare twabayemo, dushobora kuhavana ukwizera kw'abantu bose"



Other articles about this artist

Iyi ndirimbo yitwa ITEME ya KIZITO MIHIGO iri mu zakunzwe n'abantu benshi cyane! posted on 2010-08-15

Igitaramo "DUTORE DUTUJE" cya KIZITO MIHIGO cyaranzwe n'ubufatanye n'akadiho! posted on 2010-08-02

KIZITO MIHIGO mu gitaramo gikomeye yise "DUTORE DUTUJE" kuri iki Cyumweru kuri SERENA HOTEL i KIGALI! posted on 2010-08-01

Igitaramo cy'umuhanzi KIZITO MIHIGO cyitabiriwe n'imbaga y'abanyarwanda ! REBA AMAFOTO posted on 2010-04-12

Umuhanzi KIZITO MIHIGO arabatumira mu gitaramo cye kuri iki Cyumweru tariki 11/04/2010 ! posted on 2010-04-09

Umuhanzi KIZITO MIHIGO agarutse i Kigali mu gitaramo yise "AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO" posted on 2010-03-28

Ubutumwa bw'Umuhanzi Kizito Mihigo ku banyarwanda bose muri iki gihe abagizi ba nabi bari gutera ibisasu mu Rwanda! posted on 2010-03-06

Igitaramo UT UNUM SINT "Nibabe umwe" posted on 2009-11-24

Interview n'umuhanzi Kizito Mihigo
"...iyo umuhanzi atiyubahishije, nta muntu ushobora kubimukorera...."
posted on 2009-10-09

Tumenye umuhanzi Kizito Mihigo posted on 2009-09-12



Music        Photos        Videos

Post a comment or a suggestion

Your name:
Your email:
Your comment:





Home - About Us - Services - Links - Contact
© Inyarwanda