The BEN ni umuhanzi umaze kwamamara muri style ya R&B kubera indirimbo ze zikunzwe cyane n'abanyarwanda b'ingeri zose ,ibi rero bikajyana nuko abakunzi be bagenda biyongera uko bwije n'uko bucyeye. Inyarwanda.com yagerageje kubaza The Ben bimwe mu bibazo abakunzi be bamwibazaho bijyanye n'ubuzima bwe bwa buri munsi.
1) Inyarwanda.com : The Ben,ubyuka ryari ? Ukora iki iyo ubyutse?
The Ben: Mbyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo , ngasenga, ngakora sport ,navayo ngafata breakfast ubundi nkajya muri gahunda z'ubuzima bwa buri munsi .
2) Inyarwanda.com : Ni irihe funguro ukunda ?
The Ben: Mu gitondo nkunda gufata umureti,umugati n'icyayi naho saa sita na nijoro ni spaghetti n'ibiryo bikomeye muri rusange.
3) Inyarwanda.com : Ni iyihe sport ukunda gukora?
The Ben: Mu gitondo mfata imbwa zanjye ebyiri tukiruka nka kilometero eshatu.
Tap_Kolly on 2009-11-29 "Nta rwikekwe musore kandi uracyeye rwose muntu wanjye...Stay blessed and courage!"
issanderson on 2009-11-25 "ZOUBEDA irarenzeeeeeeeeeeeeeee
ukeneye concert hamwe n'abahanwi wakoranye featuring gusa. Zakuzuza album eshanu ndakubwiyeeeee. A plus
"
issanderson on 2009-11-25 "yewe yewe komereza aho brother. kandi tukuri inyuma. Naho ijambo ukunze kuvuga iyo ushikanya ni MAGENDU. Peace brother. A plus"
uclaire on 2009-11-25 "U are number one dear brother and continue to love God,he will be proud of u.May God bless u"