BAHO CONCERT:Igitaramo cyo gufasha abana baba ku mihanda mu karere ka HUYE.
Posted:2010-04-23 by Niyitegeka Emmanuel Pacifique
-Icyo ufite ni cyo utanga kugirango n'abandi bamererwe neza!
-Igitaramo kizaba ku itariki ya 1/5/2010 i HUYE
Mu rwego rwo gufasha abana bo mu muhanda bazwi ku izina rya « Mayibobo » babarizwa mu karere ka Huye no kubigisha ibyiza byo guhindura ubuzima
bakagana imiryango, umuhanzi Sano François uzwi nka King Seno ku izina ry'ubuhanzi,yateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga
izabafasha kubona bimwe mu bikoresho bacyenera mu buzimabwa buri munsi.
Nkuko yabidutangarije igitekerezo cyo gufasha aba bana Sano akaba ngo yarakigize nyuma yo kuganira na Miss campus 2009 waje no kumwemerera ubufasha.
Sano yagize ati: «
Nk' umunyeshuri nasanze ntabyshoboza ngenyine nuko mfata umugambi wo kwifashisha abahanzi bagenzi bange nanashimira cyane kubera ubwitange
bagaragaje.
»
Abana bageze kuri 12 akaba ari bo bazafashwa kuko ngo nyuma y'igenzura ryakozwe n'abateguye iki gitaramo basanze ari bo badafite umuntu n'umwe ubitaho
nuko aba ari bo afata ko bazafashwa n'iyi nkunga.
Bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba taliki ya mbere y'ukwezi kwa Gicurasi kikazabera muri auditorium ya kaminuza nkuru y'u Rwanda.
Iki gikorwa kikazarangwa na gahunda zirenze ebyiri aho aba bana bazagurirwa imyenda bakazayihabwa na Miss campus 2009 ndetse no murwego rwo kwifatanya
n'abakozi, nyuma y'igitaramo ibirori bikazakomereza muri club universitaire aho bazafatanya n'umuhanzi Makanyaga Abdoul.
Iki gitaramo cyiswe « Baho concert » kikazahuza ibihangange muri muzika mu Rwanda nka The Ben, King James, Faycal, Jack B, Kamishi,Makanyaga Abdoul, Tuff Gangs, Dream boys, Urban Boyz, n'abandi benshi batandukanye
baturuka mu ntara y'amajyepfo.
SANO Framcois wateguye iki gitaramo
Nkuko Sano yakomeje abitangaza, amatike akazatangira kugurishwa ku munsi wa gatatu tariki 28 Mata 2010. Akazaboneka kuri Agences de voyage ya Volcano
na Horizon i Kigali n'i Huye, ndetse no kuri Hotel Barthos, Twiga hotel yose aherereye i Huye.
Sano akaba ari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa kabiri mu ishami ry'ubukungu,akaba ubusanzwe ari n'umuririmbyi aho yahoze muri
groupe yitwaga MIC VIP ariko nyuma akaba yaraje gukomereza muzika ye aririmba wenyine aho umwaka ushize wa 2009 yaje gukora indirimbo
yise Siko rwahoze, ivuga ku mateka yaranze u Rwanda, ikaba yaranegukanye umwanya wa mbere mu irushamwa ryari ryateguwe na
Commission y'ubumwe n'ubwiyunge.
Inyarwanda.com
ikaba imushimiye iki gikorwa cyo gufasha abana yateguye.