Amafoto ya mbere yo muri Anniversaire y'umuhanzi THE BEN yatangiye kugaragara: Ku Gisenyi byari ibirori gusa !!!
Posted:2010-01-10 by Gustave and Nelly
Nkuko Inyarwanda.com yari yabibamenyesheje,umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ari we The Ben , yizihije umunsi we w'amavuko ku wa Gatandatu ushize
ndetse byabaye n'impamo iyi Anniversaire yizihirizwa koko mu karere ka Rubavu hazwi nko ku Gisenyi.
Kuva ku wa Gatanu nimugoroba bahagurutse i Kigali kugeza ku Cyumweru mu ijoro bagarutseyo,ni cyo gihe iyi Anniversaire yamaze.
Hari abantu benshi,habereye byinshi,havugiwe byinshi,hafatiwe n'amafoto menshi ariko tunejejwe no kuba tubagejejeho aya y'ikubitiro mu gihe
hagikusanywa ibihagije ku byerekeye uburyo iyi Anniversaire yagenze.
The Ben yitegura gukata Umutsima !
Umutsima wariwe witiriwe Album ye AMAHIRWE YA MBERE
Uncle Austin na Lil Pac banezerewe
Uyu ni KAMISHI waririmbanye na The Ben indirimbo ZOUBEDHA !
Green P murumuna wa The Ben
Jay Polly wo muri Tough Gangs na DJ BOB
The Ben ngo yemere ko Imana ari yo imugejeje aho ageze. Uwo bari kumwe ni Uncle Austin.