Kuki The Ben akunze gutenguhwa n'ibyuma kuri Scene??
Posted:2009-10-13 by Nkurunziza Gustave
Mu birori byo kwakira Alpha byabereye kuri Stade kuri uyu wa mbere hari abahanzi batandukanye nabo baje kumwakira. Abaririmbye ni Sgt Robert,Masamba,Miss Jojo,The Ben ndetse na Meddy .
Nubwo abantu batashye bishimye si ko byagenze ku bakunzi ba THE BEN ndetse na we ubwe.
THE Ben ni we wahawe kuririmba indirimbo isoza ibirori maze aririmba indirimbo ye " Amahirwe ya nyuma" ikunzwe n'abantu benshi cyane. Mu gihe indirimbo yari igeze hagati abantu bose muri Stade banezerewe bari kuyiririmba ibyuma byagize bitya biba birasamiriye hashize umwanya birazima burundu. The Ben yagumye kuri Stage akanya gato ,yagiraga ngo wenda birakira ntawamenya, gusa bimaze kuzima yafashe icyemezo cyo kumanuka afata Microphone ngo asezere abantu ariko na yo yari yapfuye ku buryo abantu bari muri Stade batumvise icyo avuze.
Twabamenyesha ko ibi atari ubwa mbere biba kuri The Ben,urugero rumwe twabaha ni mu nkuru twigeze kubagezaho ubwo yari muri SFB ibyuma bikazima hagakekwa ko ari umuntu ushobora kuba yaraciye urusinga.
Abantu bamwe baramusanze kumwihanganisha,abandi bibaza ibibazo bitandukanye bati " Kuki ari we bikunda kubaho? ". Hari n'uwibajije ati :"Buriya nta bantu baba babyihishe inyuma? " Gusa nta mpamvu iramenyekana ibitera uretse ko habaye hari abashaka kumuhemukira byaba biteye agahinda.
Ku ruhande rwe ,The Ben yamanutse kuri Stage afite agahinda kenshi kagaragaraga ku maso buri wese akaba yakumva impamvu. Uriya munsi ntawashidikanya ko wamubereye mubi mu gihe abandi batashye bishimye.
Tukaba twagira tuti: "POLE SANA" kuri The Ben ndetse no ku bakunzi be bose.
juny on 2009-10-26 "hello The ben vraiment on est avec toi!
ibyiza biri imbere!
courage!"
pisco on 2009-10-23 "the ben pole sana, niba ari ubikora aba kuzi bawe turacyari inyuma yawe kandi Imana nayo ibikongera amahirwe. twifuza ko twaza kubona mumahuraniro ya banyarwanda baba muri america muri 2010 "
Fanny on 2009-10-17 "don't worry man!!we as ur fans still love u no matter what happed we always be there 4 u.be strong and be blessed"
miss bryan on 2009-10-16 "THE BEN(king of r&b)wats up?you know what,the news paper says that ,you left the stage wounded(ushavuye)but on my side you left the stage wambaye neza(well dressed,looking romatic and appetizing yo)i should say THE BEN in Black&White. you gotta to be proud of your self.tel dem dat waz de sample.peace........i will stop sending email if i happen to know that, now ben is happy but as long as your sad i have to stand with you no matter how much it costs am ready to spend.request to all funs of BEN:keep him strong please becoz he has a long way to go that is just abeginning."
miss bryan on 2009-10-16 " wats up yo?THE B>E>N do not let it go.believe in your self and that you deserve to succeed and fulfill all your dreams.we your funs or i my self care a bout you more than words can say.Be blessed"
byabagenga on 2009-10-16 "Barizunguza, bakizigiza, ko bazasigara basiganuza, bagushakaho iki, baguteze ho iki? Ko bizunguza bagurizanya ubugome. Ihangane wangu.
Turagukunda ever and everrrrrrrr"
dodos on 2009-10-15 "My man The Ben,don't warry,even if this happened again don't think that we'll hate you.
YOU WILL NEVER WALK ALONE"
uclaire on 2009-10-15 "@miss Bryan thk u for ur good coments may God bless u and all the fans of The Ben."
miss bryan on 2009-10-14 "THE PAPARRAZZI SHOULD NOT INTERFER YOU THEY ARE NEWS SEARCHING AND THAT IS THEIR JOB OKAY?WE FUNS,WE DO NOT PICK PHOTOS WE SEE IN NEWS PAPER AND ALL THE DATA WRITTEN ABOUT YOU BUT WE SEE THE REAL B.E.N ON STAGE PERFORMING LISTENING TO THAT SWEET TALENTED VOICE OF YOURS.THE MIC IS IN YOUR HANDS AND THE CHOICE IS YOURS TO HOLD IT STRONGLY OR WEAKLY.PEACE............................"
miss bryan on 2009-10-14 "THE BEN you rock my world,i just w anna give you a piece of an advice,DO WAT YOUR SUPPOSED TO DO AS A MUSCIAN, THAT MISTAKE THAT HAPPENED ON THE STAGE DURING YOUR PERFORMANCE SHOULD NOT PUT YOU DOWN YO,KEEP GOING YOU GOT TO SHOW DEM THAT YOUR THE B.E.N THEY KNOW.NEVER SHUT THE DOOR OF YOUR OPPORTUNITIES AND YOU SHOULD KNOW THAT EVERY THING HAPPENS FOR A REASON,SO BE STRONG,AND AM ON YOUR BACK NO MATTER WHAT RIGHT.I LOVE YOUR MUSIC AND AM READY TO SUPPORT YOU MAN JUST GIVE ME LIKE 2YEARS TO GO CAUSE AM FINISHING MY HIGH SCHOOL.YOUR SWAGG ROCKS,GOD,PEACE,LOVE, RESPEK EVERY THING POSSIBLE.your my favorite and your voice is sweet,yours are too emotional.PEACE TO EVERY RWANDAN OUT THEIR IN KIGALI THE BEAUTIFUL,CLEAN CITY."
miss bryan on 2009-10-14 "ye"
Claire on 2009-10-14 "@jane merci kuba ukunda the Ben kuko umuntu wese ukunda aba yarabyawe n'Imana kandi ujye ukunda n'abandi bose ndetse n'abatagukunda.Gusa reka nkwibarize ese wowe urebye mu buzima bwawe wasanga ntacyo ukora cyangwa n'Imana kuba twese turiho si uko turi intungane ahubwo ni uko Imana ari urukundo kandi ikaba ari Inyampuhwe.Usibye ko nkeka ko kuba bavuga ngo ni umupede ari ukumusebya kuko ntawe ukundwa na bose kandi niyo byaba ukuri ntibyakubuza kumukunda kuko nawe kuba Imana igukunda si uko uri intungane ahubwo ni uko ari URUKUNDO.Imana iguhe umugisha n'abandi bose bafite umutima w'urukundo"
ingabire jmv on 2009-10-14 "mugerageze mujye mudukorera ibintu biri kuri gahunda kuko hari igihe mutubwira ngo igitaramo kiratangira igihe iki n'iki,ariko ugasanga bitumye umuntu arara ijoro cg umuhanzi akavaho atarangije indirimbo yari yateguye.sawa murakoze akazi keza."
passy on 2009-10-14 "U man don't worry may be there are someone behind these events.But God know U."
guest on 2009-10-14 "Aba contre succes,ba karimi ka shyari,mpmuke ndamuke ndetse n'abandi ni benshi mu rwanda.Abanyarwanda ishyari tugira ni iribi.Gutera imbere kwa bamwe guhinduka inyonjo y'abandi,kubera iki tutareka ubunyamanswa ngo tube abantu.Wicika intege The ben we,ngo kubaho kw'imbeba si impuhwe z'injangwe.I like u "
Claire on 2009-10-14 "The Ben rata Imana niyo nkuru kandi niyo ishobora byose.I'm going to pray for u and I know God will do something.Kandi nta kibazo ufite ahubwo ab'imitima mibi nibo bafite ikibazo.Ariko muzi aho imitima mibi yatugejeje muri 1994.Please abantu b'imitima mibi mwisubireho mubane n'abandi mu mahoro"
Claire on 2009-10-14 "@Fred,@Keny,@Vancy mujye mwamagana ishyari mu mitima yanyu kuko niryo ryatumye Gahini yica Abeli.Imana ibahe guhinduka mu mitima yanyu hamwe n'abandi bameze nkamwe."
joe on 2009-10-14 "the ben ufite icyibazo uzajye kubaza abakuru bitaribyo bizakomeza bikubeho kuko ntago uraririmba amahirwe yanyuma ngo arangire kuva wayisohora shaka ikibazo ufite"
Claire on 2009-10-14 "The Ben ihangane kandi Imana izagaragaza ikibyihishe inyuma kuko si gusa.Erega bakwangira ko wabarenzeho kandi humura sibo Mana yakuremye.@Fred niba ari umupede aramaze ni ibimureba ngo mbere yo gutokora akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe ubanze ukure umugogo mu ryawe.@Kenny you think that u u are something uri ubutaka kandi uzabusubiramo ikiza mu isi ni ukubana n'abandi amahoro.@Vancy biterwa n'icyo wita kwiyemera.The Ben courage naho abantu nk'abo ntibakaguce intege kuko bazahoraho.Stay blessed dear brother"
jessica on 2009-10-14 "the ben we love u!!!!!!when do u come in europe?"
fred on 2009-10-14 "ni umupde sanaa kandi ntacyo wageraho uri faux"
kenny on 2009-10-14 "you are nothing ababyica bafite reasons buriya kui mwumva ko mwateye imbere cyane ntaho mwari mwagera"
sugh on 2009-10-14 "pole sana gusa wowe tekereza ejo hazaza ndabizi bizashira kandi ntibibuza abakunzi bawe kugukunda, niba hari umuntu wumva byagutesha agaciro aribeshya wish u da best"
vancy on 2009-10-14 "asigaye yiyememera ,gusa amenye ko uretse nibyo azabona ibindi
kuki yica kubo babanye cyangwa bagiranye ibihe byiza nanje mbonye uko mbiyca nabyica ni umupde w'igicucu"
Ntive2020 on 2009-10-14 "Kabisa niba atari ikibazo cy'ibyuma bishaje,abanzi b'umuziki wa TheBen sinzi icyo baba bashaka! TheBen ashake aho ukuri guherereye kdi ntacike intege tumuri inyuma. Alpha,akomeze yishimane nabanyarwanda,ni itsinzi ya twese,no mu ntara azagereyo. Murakoze!"
cindy on 2009-10-14 "oh the Ben pole,abo ni abanzi bamahoro bakurwanya ariko humura ibyiza biraguteganyirijwe gusa ntucike intege kdi turagukunda cyane .courage"
marcel on 2009-10-14 "ewana the ben pole sana ariko ntucike integ kuko turagushigikiye, ariko najye ndabona ari mri bamwe ukorana nabo bata kwishimiye,courrage ariko kuko bibibazo bigwira abagabo."
Mubarak on 2009-10-14 "first of all ndashimira umuhanzi alpha wazamuye ibendera ry'urwanda,then nkihanganisha Then Ben,kubimubaho,kandi nsaba mwe banyamakuru ko mwakurikiranira hafi ibiba kuri the ben kuko ikigaragara nuko bishoboka ko hari abantu baba babiri inyuma,kuko ntibyumvikana ukuntu umuhanzi umwe gusa ariwe ugera kuri stage ibyuma bikangirika.
Many thanks and G bless"
nira irene on 2009-10-14 "jye nkumukunzi wa the ben ,bimaze kuntera urujijo,gusa twatashye tubabaye bigaragara,twabanje no gukeka ko byari birangiye nyuma tuza gusanga ari ibyuma byamutengushye,icyo twasaba minister of sports mushingano ze hamwe na polisi"ni ukudukurikiranira ibibazo biri hagati ya the ben naba dj or nabashinze muri rusange ibijyanye nibyuma bya sonorisation cg umuriro"bitabaye ibyo azareke ibitaramo umushaka ajye amusanga iwe cg amutumeho bahurire ahantu hatari mu birori nkabiriya,kuko bimaze kuba inshuro zirenze imwe,ikindi turihanganisha the ben byumwihariko."
binos aloys on 2009-10-14 "mubyukuri sinatinya kuvuga ko bamwe mubantu bakorana numuhanzi dukunda ariwe the Ben batamwishimira kuko urebye wasanga ariko biri ariko icyo nzi nuko bashobora kuzamenyekana kandi icyo namubwira nuko atagomba gucika intege yizere ko imana ishobara byose kandi ntacyo umuntu ashobora kumutwara gusa age yihanganira biriya kandi tumuri inyuma"
KWIZERA ERIC on 2009-10-14 "Nange birambabaje sana kubona ibintu biba byikurikiranya kandi kumuntu uwe gusa, nange nketse ko haba hari umuntu ubyihishe inyuma, ariko pole sana kandi ntawe bitababaza"
borys on 2009-10-13 "Ariko uyu mwana bamushakaho iki? nyamara kandi...Mon cher courage tu,ntucike intege!"