Wigeze ureba Clip Video y'indirimbo ZOUBEDHA ? Ngiyi hano.
Posted:2010-05-10 by Gustave and Nelly
Iyi ndirimbo Zoubedha y'abahanzi THE BEN na KAMICHI ni imwe mu ndirimbo abantu bakunze kandi bagikunda. Nyuma y'igihe kinini rero havuzwe ko Studio ya
TOP5 SAI yari iri kuyikorera clip Video yaje kugeraho irarangira ikaba muri iyi minsi yari iya mbere mu kiganiro ISHUSHO KU MUZIKI NYARWANDA kinyura
kuri televisiyo y'u Rwanda gikorwa na DJ BOB hamwe na DJ K.
Ubu natwe tukaba twifuje kuyibagezaho kugirango abatarayibona cyane cyane abakunzi be benshi baba mu mahanga babashe kuyireba.
Usibye kuba yarakunzwe rero abandi bantu bakiyibona bari bacyetse ko itazemererwa kunyura kuri Televisiyo y'u Rwanda kubera uriya mukobwa ubyinamo
nkuko byagendekeya iyitwa ARASHARAMYE ya KGB ariko yaciyeho kuri RTV abantu barishima.
Ikindi kigaragaramo ni uko KAMISHI atagaragara na we ari mu bwato cyangwa hafi y'amazi byibuze hamwe na Zoubedha we nkuko The Ben bimeze. Ibi bikaba
byari gutuma iba nziza kurushaho.
Twabibutsa ko ariya mashusho yo ku mazi yafashwe ubwo The Ben yajyaga gukorera Anniversaire ye ku Gisenyi mu minsi ishize na Kamishi na we akaba yari
ari muri ibyo birori.
Abakunzi ba The Ben tukaba twababwira ko ubu dutegereje indi Clip Video ye y'indirimbi ESE NI BYO kuko yadutangarije ko ubwo yari muri South Africa mu
minsi ishize yahise anahakorera Shooting yayo,tukazayibagezaho akiyiduha.
Twabibutsa kandi ko The Ben na we ari mu bahatanira SALAX AWARDS aho izina rye rigaruka ahantu mu byiciro bine ari byo:
Amakuru atugeraho akaba avuga ko uyu The Ben ngo yaba yarahamagawe na VILLAGE D' ENFANTS SOS ngo abe yababera ambassadeur ariko turacyatohoza byinshi
kuri iyi nkuru tuzabibagezaho.
Inyarwanda.com ikaba ikomeje kwifuriza The Ben amahirwe mu byo ari gukora byose.
imeqa on 2010-05-11 "Dear Top 5 and The Ben.
Thank you so much for sharing with us the music video.
I am very sorry to be very harsh, but I am very disappointed. The video sucks big time. Is this a 1st Top 5 music video ever produced? What wrong with your aspect ratio? what wrong with the crap sink?
I am very disappointed... "
imeqa on 2010-05-11 "Dear Top 5 and The Ben.
Thank you so much for sharing with us the music video.
I am very sorry to be very harsh, but I am very disappointed. The video sucks big time. Is this a 1st Top 5 music video ever produced? What wrong with your aspect ratio? what wrong with the crap sink?
I am very disappointed... "