Umuhanzi The ben ntakunze no guhirwa n'ibitaramo-Aha ni muri Charity concert muri SFB(15/08/2008)
Posted:2009-09-04 by Willy Nelson
Nkuko musanzwe mubizi ,The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri ino minsi kuko iyo urebye neza usanga abana ,urubyiruko n'abasaza bose bakunze indirimbo ze cyane.Aha rero ikibazwa n'abantu benshi ni ukuntu uno muhanzi akenshi mu bitaramo bye akunda guhura n'ingorane.
Nk'urugero ngirango ntawutibuka uko byagenze kuri launch ye aho yabujijwe gushimisha abakunzi be nkuko yari yabiteganyije. Urundi rugero ni muri concert yabereye muri SFB ku itariki ya 15/08/2009 ahari hateguwe MISS CHARITY CONCERT ikaba yari yateguwe na Miss SFB murwego rwo gufasha imfubyi.
Ino concert rero ikaba yari irimo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Medhy,k8 kavuyo,Tom Close,Lisa,Ryderman n'abandi.Ibyo rero bikaba byaratumye abantu bakitabira cyane dore ko akenshi bivugwa ko Public ya SFB ihora ikonje,ariko kuri uno munsi wo byari byahindutse!Nyuma y'uko Meddy,Liza,K8 Kavuyo,Riderman ,n'abandi baririmba. Abafana ba The Ben bakomeje gusaba ko yaza kuri stage dore ko hari abakunzi be benshi cyane.Mu kuza kwe rero yinjiye rwose nka Michael Jackson kuko yazanye n'abahungu be barabyina karahava. Ariko kidobya ntibura kuko mugihe yari arimo aririmba sonorization yaracomotse! Aha rero yamaze iminota 2:37 yose ahagaze kuri stage agirango byibuze akabazo technique kararangira vuba akomeza guhagarara. Ariko biba ibyubusa kuko byarangiye asubiye mu rwambariro atarangije kuririmba. Ibi rero bikaba byarababaje abafana be cyane. Aha rero ikibazwaga n'abantu benshi ni ukuntu sonorization itakoraga kandi amatara muri salle yose arimo yaka. Ikindi ni uko bamwe bakekaga ko ari umuntu ubicomokoye kubushake.Gusa abantu bakomeje kwibaza impanvu uno musore akunda guhura n'ibizazane iyo agiye kuririmba!!! Yihangane.
miss bryan on 2009-10-14 "YO THE BEST NO MATTER WAT...................................................................................................................................................................................................PATIENT PAINS BUT PAYS,I TOLD YOU NO ONE BE LIKE YOU BIG STARS DO NOT GET MAD AND PICED.PEACE"
mimi SFB on 2009-09-16 "yeap,
The ben ni uwambere pe gusa ibibazo ntaho bitaba !ariko ni ukwihangana"
titi on 2009-09-15 "yeah man ntazacike Courage turagukunda
arikose nikuki biba burigihe
"
FRANCOIS 2PAC on 2009-09-15 "Ehh, the Ben ntazacike Courage. Even me Nsigaye nkunda his song :AMAHIRWE YA NYUMA While ntigeze nkunda na rimwe indirimbo y'Inyirwanda!! Now, things changed!!!!!Courage gras"
chance on 2009-09-15 "we love u the Ben
ariko kuki ibi bihora bikubaho koko?"
benjamin on 2009-09-14 "mony futering nabahanzi ba komeye cyane cyane e\a starts
"
benjamin on 2009-09-14 "ibihuha"
james on 2009-09-14 "the ben we luv u a lot my man u still da 1 in our country but don't sleep my man coz there is some one who coming!!!"