Umuhanzi The Ben na we yatumye umukobwa w'abandi arira arahogora !
Posted:2010-03-24 by Nelly helped by Jean Paul
Hari kuwa gatandatu ku taliki ya 20 werurwe 2010 ubwo muri Centre Culturel y'I Gisenyi habaga igitaramo cyari cyateguwe na Groupe muzi mwese ya URBAN
BOYS , icyo gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri ariko nkuko bimaze kumenyerwa abahanzi bahageze batinze ngo kubera impamvu
nyinshi zitabaturutseho . Igitaramo cyantangiye mu masaha ya saa moya n'igice z'ijoro. Nyuma yo kuririmba indirimbo zitandukanye ku bahanzi bari
bahari, Neg_G The General ni we wahinduye ibintu ubwo yageraga kuri stage abantu bagahaguruka bati "Parlez,Parlez,Parlez, sha"
NEG G THE GENERAL aririmba PARLEZ
Hafi saa mbiri n'igice ni bwo umuhanzikazi Paccy yageze kuri stage atangira gushimisha abari aho ubwo yaririmbaga indirimbo ye Boom Boom atibagiwe na
Ese nzapfa n'izindi .
PACCY na KAMICHI bashimira abafana babo
Ahagana mu masaha ya saa yine ni bwo umuhanzi JACK B yashimishije abantu mu n'ama Break ye .
JACK B abyina indirimbo ye urihe .
Nyum ahaje umuhanzi ukunzwe cyne KING JAMES we aza afite ingufu nyinshi aririmba indirimbo ze nka (Naratomboye, inzozi na Ndatuje ashimisha abantu
karava kugeza ubwo abafana be bingajemo abakobwa bamusanze kuri stage bafatanya kurimba indirimbo ze cyane cyane NARATOMBOYE barawubyina maze karahava
.
Umuhanzi KING JAMES n'umufana we baririmba NARATOMBOYE
Haje kuza umuhanzi ukunzwe cyane THE BEN na ya chorale ye tumaze kumenyera mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda ,mu gushimish abari aho the ben
yabaririmbiye indirimbo ye nshya ESE NIBYO ni zindi ze nyinshi nka wigenda , zoubeda na urarenze maze sukubyina abakunzi be bava hasi bose icyarimwe
ngo the ben urarenze , icyaje kugararagara muri icyo gitaramo nuko The ben akunzwe cyane kugeza ubwo umwe bafana be w'umukobwa yarize agahogora ubwo
yaririmbaa indirimbo ye amahirwe ya nyuma maze The ben agafata umwanya wo kumuhoza no kumuhuriza akageraho agatuza .
The Ben ari guhoza umufanakazi we wari warize yahogoye.
Meddy yifatanya n'agakunzi ke k'akana gato kuririmba Inkoramutima
Twabamenyesha ko icyo gitaramo cyari cyatewe inkunga na Sunrise Hotel ari naho After party yabereye, ikaba yarabaye nziza nay o kuko abanyagisenyi
bayitabiriye ari benshi cyane .
kwaanini on 2010-03-25 "Hahahahahahaha,
@Liza: ururimi uvuga ni uruhe? Ikinyarwanda 0, igifaransa 0, icyongereza cyo ndi sur ko utarebaho
@123: uramukocoye byo si ibanga….
Naho ibyo kurira byo ndumva nta gitangaza kirimo, abanyamukuru bareke kubigira ibintu bidasanzwe. Maze ureba film ukarira, bagukorera surprise ukarira, bakubwira je t,aime ukarira, mbese njye ndabona ari ibintu bibaho bisanzwe. Cyakoze yenda mu Rwanda wabona aribyo bigezweho…. Kurira sibyo nyamukuru ahubwo izo ndirimbo zisigira ubuhe butumwa abazumva?
"
123 on 2010-03-25 "mbega igifaransa!!!! kandi ukarenga ngo les filles sont des imbeciles!!! tu tombes comme quoi toi par hasard???shame on you!!!"
Liza on 2010-03-24 "Ça me fait envue de vomire.mais ls fille quesqu'il ya avec ls stars? Nshimye ko uwa Meddy yari umwana harimo nubwa dolecent nawe kweli wumukecura!! Cg muba mushaka kwifotoza nokujya mumakuru yaba star.cg naba star baba babipanze ngo tumenyeko bakunzwe. Ese abahungu bo nta émotion bagira da? Kuki bo batagwa?oui c,est psque ls flle vs été ls embecile qui tombé come ls mouche.je suis une fille ariko sinumva abakobwa bikigihe uko mumitwe yabo hameze.j,aime la music avec tout ls star bacu cyane Tom close ariko sinageza ahokugwa kubera we so, ls fille mugabanye ibizazi cg muge indera."