Mu minsi ishize ubwo The ben yari yagiye kwizihiriza Anniversaire ye ku Gisenyi,hahise hanapangwa gahunda yo gukora Clip Video y'indirimbo ye Zoubedha yakoranye na Kamichi. Iyi ndirimbo yageze hano ku Inyarwanda.com ku itariki ya 24/11/2009 none ubu imaze gukinnywa inshuro zirenga 3290 bigaragaza uburyo yakunzwe cyane.
Kimwe mu bivugwa cyatumye ikundwa ni uburyo ijwi rya Kamichi n'irya The Ben yahuye agakora injyana iryoheye amatwi.
Mu minsi micye ishize ubwo twavuganaga n'umuyobozi wa Studio ya TOP5 SAI iri gukora iyi Clip Video yadutangarije ko hari amashusho amwe atarafatwa ariko ko koko iyi Clip Video bari kuyikora kandi bashaka ko yazarangira vuba.
Mu mashusho atarafatwa harimo ay'umuhanzi Kamichi hamwe n'andi bazaza gufatira I Kigali ndetse n'andi azafatirwa muri Studio.