Imyiteguro ya Anniversaire y' umuhanzi The Ben !
"Tumwifurize kuzagira umunsi mwiza"
Posted:2010-01-07 by Gustave Nkurunziza
The Ben ni umuririmbyi w'umunyarwanda wigaragaje cyane mu mwaka wa 2009 ku buryo indirimbo ze nyinshi zakunzwe bitagira akagero ndetse akaba
yaranakoranye indirimbo ( Featuring) n'abahanzi benshi kandi batandukanye.
Ikindi twe tumuziho cy'umwihariko ni uko ari we muhanzi ufite indirimbo zumvwa cyane kurusha iz'abandi bose ( Most popular Singer on Inyarwanda WebRadio ) ibi abakunzi bacu bakaba babimushimira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9/01/2009 arizihiza isabukuru y'amavuko ye (Birthday/Anniversaire). Ubwo twageraga ahaberaga imyiteguro y'iyi
Anniversaire hitwa kuri HORIZON mu KIYOVU,umunyamakuru w' Inyarwanda.com yabanje kumubaza imyaka azaba yujuje maze nta gutindiganya ati: " Nzaba
nujuje imyaka 22"
Tumubajije niba ibyo atubwiye ari ukuri kuko hari abavuga ko yaba afite imyaka 23 yasubije ubona atabeshya ati: " I swear, nujuje imyaka 22. Gusa
mu gufata indangamuntu nshya baribeshye, aho kwandika ko navutse muri 1988 bandika 1987 kandi ari naho mukuru wanjye nkurikira yavutse nawe! Iwacu
turutanwa umwaka umwe ndetse n'ikimenyimenyi Green P unkurikira we yavutse 1989"
Ibi bikaba wenda ari byo nubwo atatweretse iyo ndangamuntu ye.
Aba ni bo bashinzwe gutegura iyo Anniverisaire
Uyu muhanzi rero imyaka afite iyo ariyo yose,icyo tuzi ni uko Anniversaire ye iri kuri uyu wa gatandatu. Yakomeje atubwira ko hari abantu benshi
bamuhamagaye bamubwira ko bahuza umunsi w'amavuko bakanamwifuriza kuzagira umunsi mwiza akaba abashimira byimazeyo.
Imyiteguro rero ngo igeze kure bikaba biteganywa ko iyi Anniverasaire ishobora kuzabera mu mujyi wa Gisenyi.
Bizeye ko Anniverissaire ya The Ben izagenda neza.
The Ben na we yagezeho arahagera.
Aha The Ben yasomaga SMS
Ikindi twabamenyesha ni uko muri abo bamuhamagaye bavuga ko bahuje umunsi w'amavuko hari umusore umwe, The Ben yemereye ko bazakorera ibirori
by'anniverisaire zabo hamwe akazana n'abantu be!
Kuko tuzi ko The Ben afite afite abakunzi batari bacye twamusabye ko yareka abantu bumva indirimbo ze ku Inyarwanda WebRadio bakamwifuriza umunsi
mwiza arabitwemerera.
Niba rero wifuza kumwifuriza umunsi mwiza wakoresha Comment kuri iyi nkuru ariko waba ufite ikindi cyihariye ushaka kumubwira ukamwandikira kuri
iyi Email : theben@inyarwanda.com