The Ben ati " Jye sinari nzi ko muzika yanjye ikunzwe ku isi hose"
Posted:2010-07-17 by Joseph
Nkuko mubizi mwese mu minsi ishize abahanzi The Ben na Meddy bari batumiwe muri America aho baririmbiye abantu bari bitabiriye inama yari yiswe
Urugwiro Conference. Meddy we si bwari ubwa mbere kuko no mu kwezi kwa gatandatu yari yaratumiwe muri Convention yari yabereye muri Boston.
Tubaza The Ben uko yabibonye nuko amerewe, yadutangarije ko byamunaniye kubyemera. Yagize ati " Sinari nzi ko muzika yanjye ikunzwe ku isi yose. Baranteruraga bakampererekanya mu birere". The Ben rero yaje gukomeza avuga ko
byatumye yemeza ko muzika nyarwanda ikomeje gushyirwamo ingufu yagera kure dore ko noneho hari n'uburyo bwo kuyerekana ku isi hose. Tumubaza icyo
yakuyemo yatubwiye ko ubu afite abantu barimo gukorana indirimbo mbere yuko agaruka mu Rwanda. Yemezaga ko ruriya rugendo agomba kuzarukuramo amahirwe
menshi azamufasha muri muzika ye.