Indirimbo Amahirwe ya nyuma niyo yakunzwe cyane guhera inyarwanda.com yatangira!!!
Posted:2009-08-12 by Joseph
Indirimbo AMAHIRWE YA NYUMA nyo imaze gukundwa cyane kuri website inyarwanda.com, kubera ko mu gihe cy'umunsi umwe yakinywe n'abantu 3000. Ibi ntibisanzwe!!
Kimwe n'izindi ndirimbo za The Ben n'abandi baririmba R&B nka Meddy, King James ndetse na Tom Close indirimbo zabo nizo ziganjye muri Top 10 most played ku Inyarwanda.com. Iyi ndirimbo abantu benshi bo muri USA ndetse no muri China barayikunze cyane k'uburyo bose bifuje kureba clip yayo. Ikindi cyagaragaye kuri ino ndirimbo nuko muri Weekend ishize ariyo abafana ba The Ben bakunze cyane. Muribuka mwese uburyo ababyinnyi be bayibyinnye Michael Jacson style.
Ubwo inyarwanda.com iherutse kuganira na The Ben yadukoreye urutonde rw'indirimbo eshatu akunda atubwira AMAYOBERA, AMAHIRWE YA NYUMA ndetse na KWICUMA ya Tuff Gangz.
Ikindi twagarukaho ni injyana ya R&B irimo kwigaragaza cyane mu Rwanda kandi ikaba ifite abaririmbyi babishoboye. Usibye The Ben, Meddy, Tom Close ,King James, umuririmbyi Young Junior uzwi cyane kubera aririmba kimwe nka AKon nawe yamye yigaragaza cyane mu ndirimbo ISHYAMBA SI RYERU, ROZALINDA n'izindi.