Umuhanzi THE BEN muri surprise idasanzwe ku bitaro bya CHUK!
Posted:2010-07-02 by Wilson
Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo umuhanzi THE BEN yerekeze muri Amerika,inkuru itugezeho ni iy'ibintu yakoze ejo ku wa Kane tariki ya 01/07/2009 ,
aho yakoreye surprise abarwayi bo mu bitaro bya CHUK.
Ubundi ngo The Ben na Famille ye bashatse gukorera surprise Mushiki wabo wari wizihije isabukuru y'amavuko ariko bakayikorera ku bitaro bya CHUK aho
bafashe ibintu bitandukanye harimo isukari,amasabune,amata,imbuto zitandukanye n'imiti maze babijyana ku bitaro kugirango bifatanye n'abarwayi baho.
Impanvu rero ngo bahisemo gukorera uyu mukobwa uzwi ku kazina ka Tantine surprise imeze gutya, ngo ni uko basanzwe bazi ko akunda gufasha abababaye
cyane ikaba ari yo mpanvu bamuhamagaye ngo abasange ku bitaro atabizi mu rwego rwo kumutungura.
The Ben nkuko yabitangaje yagize ati:" Mu ma sabukuru menshi turaririmba, tukabyina ariko kuri iyi nshuro twatekereje kwifatanya n'abarwayi kandi nzi
neza ko ibi ari imigisha ikomeye Imana iba idusakajeho ni yo mpanvu kuri ducyeya dufite twagerageje no kudusaranganya n'abababaye mu rwego rwo
kwishimira isabukuru ya Mushiki wacu.
Photo
:Uyu ni we Tantine wakorewe Surprise!
Photo
:Bamwe mu bari baje kwifatanya na Famille Ben
Photo
:Aka kana bakaguriye imiti izagafasha gukira.
Inyarwanda.com ikaba yifurije aba barwayi kurwara ubukira kandi inashimira The Ben na Famille kuri iki gikorwa bakoze.
marimu on 2010-07-07 "Wow, The Ben, God bless you dear, ufite umutima mwiza, ntiwirebaho gusa utekereza no kubandi.Imana iguhe igusubirize aho wakuye........."
uwclaire on 2010-07-04 "The Ben ni ukuri ndagukunda nkabura icyo naguha gusa Nyagasani akomeze akwiteho kandi agufashe muri gahunda zawe zose.Agukomereze uwo mutima mwiza maze abandi nabo bagufatireho urugero rwiza.Imana iguhe umugisha"
Murungi on 2010-07-02 "Whoa The Ben that's why i adore u for your kind towards people who are lonely and hopeless. Keep up and I am sure God has rewarded u for your work. God bless u and your family."