Log in Sign Up
Terms of Use and Conditions

Ubuzima bwite bw'umunyamuryango

Mukunzi w'INYARWANDA.COM, iyo wiyandikishije kuri uru rubuga (Sign Up), E-mail yawe ndetse n'andi makuru tugusaba, byose hamwe bibikwa mu ibanga kandi neza maze igihe cyose ugarukiye kwinjiramo, izina (Username)n'urufunguzo (Password) byawe ukoresha bikagufasha.

Ubuyobozi bw'INYARWANDA.COM ntabwo bushobora gutanga imyirondoro y'umuntu wiyandikishije cyangwa se kuyikoresha mu nyungu zabwo izo ari zo zose cyakoze mu gihe hari icyo bushaka kumumenyesha amwe mu makuru yatanzwe ashobora kwifashishwa.

Umunyamuryango w'INYARWANDA.COM aba afite uburenganzira bwo guhindura umwirondoro we igihe cyose abishakiye,gukuraho cyangwa kongeraho amakuru mashya ku bimuranga cyangwa se gusiba konti ye kuri uru rubuga. Ibi byose bikorwa hakurikijwe amabwirizaba yanditse kuri paji buzurizaho umwirondoro.

Imikoreshereze y'ibintu biri kuri uru rubuga

Indirimbo, amafoto, Video ndetse n'inkuru byose byageze kuri uru rubuga biba ari umutungo w'INYARWANDA.COM ndetse hakiyongeraho no kubahiriza amasezerano atandukanye tuba twaragiranye na bamwe mu babigiramo uruhare. INYARWANDA.COM ihorana uburengaznira bwo guhindura, gukoresha cyangwa se gukura burundu ku rubuga kimwe mu byavuzwe hejuru mu gihe hari impamvu yumvikana.

INYARWANDA.COM kandi ifite uburenganzira bwo gukurikirana uwo ari we wese wakwigana,cyangwa wakoporora ikintu icyo ari cyo cyose kuri uru rubuga nta burenganzira yatse mu nzira zinoze kandi ziteganywa n'amategeko.

Uburyo n'amategeko agenga abandika kuri uru rubuga

Kimwe n'izindi mbuga zitandukanye, INYARWANDA.COM yemera ko uyisuye wese agira uburenganzira bwo kugira icyo avuga(Comments) kuri buri kintu yifuje. Mu rwego rwo kutarengera cyangwa se gukoresha imvugo zitaboneye, INYARWANDA.COM ifite uburenganzira bwo kubanza gusoma ibyanditswe byose mbere yuko bitangazwa(Published) ngo n'abandi babibone. Bivuze ko amagambo akomeretsa, yamamaza ibibi cyangwa se yatera impagarrara mu bantu ntabwo yakwererwa kugaragara ku rubuga.


Inyarwanda.com igendera ku mategeko asaga atanu

Urubuga rwa interineti INYARWANDA.COM rwashyriweho kandi rubereyeho guteza imbere ubuhanzi nyarwanda mu ngeri zabwo zose, imikino,umuco ndetse n'indi myidagaduro yose bivuze ko uru ari urubuga abantu bose bahuriraho bishimye, banezerewe kandi bahujwe n'umuco wacu mwiza w'abanyarwanda. Muri macye ni isoko y'akanyamuneza.



Ku bw'iyo mpamvu rero, Ubuyobozi bwa INYARWANDA.COM bukaba busaba abantu bose bayisura kwitwararika kuri izi ngingo zikurikira:

I. Wemerewe kwandika igitekerezo cyawe haba ku ifoto,indirimbo cyangwa se inkuru yanditswe ariko ukabikorana ikinyabupfua no gushyira mu gaciro byose bijyana no kwiyubaha ukoresha imvugo iboneye.

II. Ntibyemewe na gato gutukana,gucyurirana, gukoresha amagambo asesereza, ateye isoni, gukoresha amagambo arimo ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa se ibijyanye na politike!

III. INYARWANDA.COM ifiteububasha busesuye bwo kudatangaza ibyo wanditse mu gihe bigaragayeko bidahuje n'umurongo ngenderwaho w'uru rubuga ndetse n'izego z'ubutabera zakwifashishwa bibaye ngombwa.

IV. Ntabwo byemewe gukoresha amazina (Usernames) menshi kuri uru rubuga uri umwe. Uwo bizagaragaraho azabuzwa u urenganzira bwose bwo kugera kuri uru rubuga.

V. Ntabwo byemewe na gato gushyira amafoto,amajwi, inkuru cyangwa se Video zirimo kwamamaza ikintu icyo ari cyo cyose utabanje kubimenyesha ubuyobozi bwa INYARWANDA.COM


Nkuko ibihe bihinduka hakavuka ubuhanga n'imikorere bishya ni na ko INYARWANDA.COM ishobora guhindura, kongera cyangwa se gukarishya aya mategeko n'ingingo zose bigize iyi nyandiko,tukaba dufite inshingano zo kumenyesha abakunzi bacu impinduka iyo ari yose yabaho.

Ubuyobozi bw'INYARWANDA.COM